Wednesday, December 11, 2024

Ukraine: Zelensky avuga ko kuba umunyamuryango wa NATO byarangiza ‘icyiciro gishyushye’ cy’intambara – BBC News Gahuza

Must read

Ahavuye isanamu, EPA

  • Umwanditsi, Paul Adams
  • Igikorwa, Umunyamakuru wa BBC kuri dipolomasi

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yumvikanishije ko ibice bya Ukraine agenzura bikwiye gufatwa “mu mutaka wa OTAN [umuryango wo gutabarana w’Uburayi n’Amerika]” mu kugerageza guhagarika “icyiciro gishyushye [gikomeye]” cy’intambara.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru Sky News cyo mu Bwongereza, cyagarutse ku ngingo zitandukanye, Zelensky yabajijwe niba yakwemera kuba umunyamuryango wa OTAN, ariko gusa ku butaka Ukraine igenzura ubu.

Zelensky yavuze ko yabyemera, ariko gusa igihe kuba umunyamuryango wa OTAN byatangwa kuri Ukraine yose mbere na mbere, kugeza ku mipaka yayo yemewe ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze ko ubwo Ukraine ishobora guhita igerageza kuganira “mu buryo bwa dipolomasi [ibiganiro]” ku gusubizwa ubutaka ubu bugenzurwa n’Uburusiya.

Latest article